Uyu mugabo yatangaje ko ari umujyi uzaturwamo, ugacururizwamo, ukabamo amwe mu mashuri na kaminuza nziza ku mugabane ndetse ukazaba wubatse mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho abawutuye bazaba bashobora gukora ibintu hafi ya byose bifashishije ikoranabuhanga.
Ni umushinga abantu benshi bafashe nk’ibihuha no kwigerereza, kuko usibye na Akon, usanzwe witwa Alioune Badara Thiam, na leta zisanzwe zigorwa no kubaka imijyi nk’iyi.
Ibyari inzozi ariko bishobora kuba bigiye kuba impamo, kuko Akon yamaze gutangaza ko imirimo yo kubaka uyu mujyi w’akataraboneka izatangira umwaka utaha.
Ni umujyi uzubakwa muri Senegal, igihugu uyu mugabo afitemo amamoko.
Akon avuga ko uyu mujyi uzubakwa na miliyari 6$, kimwe cya gatatu cyayo kikaba cyaramaze kuboneka. Abarenga 300 000 bazatura muri uyu mujyi numara kuzura.
Akon yavuze ko igitekerezo cyo kubaka uyu mujyi yagikomoye ku gushaka kwigisha abirabura baba hanze ya Afurika amateka y’umugabane ‘bafitanye isano’, kuko ngo hari benshi yahuye na bo ariko agasanga batazi byinshi ku muco wa Afurika kandi ari abirabura.
Avuga ko yawushyize muri Senegal, ‘kuko yifuza ko buri wese washaka gusura Afurika azahera muri Senegal’.
Uyu mujyi uzaba witwa ‘Akon City’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!