00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanama kashyizweho na Perezida Samia kanzuye ko Tanzania ikwiriye gutangira gukingira Covid-19

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Komite yihariye yashyizweho na Perezida Samia Suluhu ihawe inshingano zo kugenzura imiterere y’icyorezo cya COVID-19 muri Tanzania, yagiriye inama Guverinoma y’iki gihugu yo gutangira gutanga inkingo mu kwirinda iki cyorezo.

Iyi komite yatanze inama kuri Guverinoma igaragaza imiterere y’iki cyorezo mu gihugu, aho umwe mu myanzuro yayo ivuga ko byagaragaye ko urukingo rushobora gutanga umusaruro mu buryo bwizewe.

Raporo y’iyi komite yashyikirijwe Perezida Samia kuri uyu wa Mbere, yakozwe n’abarimo Prof Said Aboud wari uyikuriye. Igira inama Guverinoma yo gutanga amakuru kuri iki cyorezo no gufata ingamba zisumbuyeho mu kugihashya no kucyirinda.

By’umwihariko, Guverinoma ya Tanzania yagiriwe inama yo guha umwihariko cyane cyane abakora kwa muganga, abakozi ba leta, abayobozi b’amadini, abakuze, abafite indwara z’izabukuru, abashinzwe umutekano cyo kimwe n’abakorera ingendo mu mahanga.

Ku bijyanye n’inkingo, Prof Aboud yavuze ko iyi komite yagiriye Guverinoma inama yo gukomeza igenzura rigamije ko Abanya-Tanzania bakingirwa Covid-19 hakoreshejwe inkingo zemejwe na OMS.

Perezida Samia Suluhu yagiriwe na Komite y’abahanga yashyizeho, ko igihugu cye gikwiriye gutangira gutanga inkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .