00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Africa igiye guhugura urubyiruko ibihumbi 25 muri Nigeria mu by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 March 2025 saa 09:58
Yasuwe :

Sosiyete y’itumanaho inatanga serivisi za Mobile Money ya Airtel Africa kuri ubu ikorera mu bihugu 14 bya Afurika, yatangaje ko igiye gutanga umusanzu wo guhugura urubyiruko ibihumbi 25 mu by’ikoranabuhanga.

Uru rubyiruko rukomoka mu duce 80 dutandukanye muri Nigeria.

Iyi nkunga izatangwa binyuze muri gahunda yitwa ‘3 Million Technical Talents (3MTT)’, ikaba ari gahunda yatangijwe na Perezida wa Nigeria igamije guhugura urubyiruko mu bumenyi bw’ikoranabuhanga.

Airtel Africa kandi yanatangaje ko izatanga buruse 10 ku banyeshuri bo muri Nigeria baziga amasomo y’ikoranabuhanga muri kaminuza ya Plaksha yo mu Buhinde, binyuze muri gahunda ya Airtel Africa Fellowship.

Hitezwe ko izi buruse zizatangwa binyuze muri Airtel Africa Foundation, zizafasha uru rubyiruko kubona ubumenyi bugezweho mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya, ndetse zitange umusanzu muri gahunda yo kuziba icyuho kikigaragara mu rwego rw’ikoranabuhanga muri Nigeria, ari na ko hashyirwa itafari ku ntego ya Nigeria yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ku Isi.

Uyu musanzu wa Airtel, watangajwe ubwo Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa, Sunil Bharti Mittal, KBE n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Airtel Africa, Sunil Taldar, bagiraga ibiganiro na Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, i Abuja.

Ibiganiro byanagarutse ku ishoramari rya Airtel Africa mu guteza imbere ikoranabuhanga n’itumanaho muri Nigeria.

Aganira n’itangazamakuru, Sunil Bharti Mittal, yavuze ko Nigeria igifite umwanya wihariye ku isoko rya Airtel Africa, kandi ko yiteguye gukomeza gushyigikira gahunda ya guverinoma yo guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu.

Yagize ati “Binyuze muri gahunda nka Airtel Africa Fellowship n’ishoramari ryacu muri 3MTT, turizera ko urubyiruko rwa Nigeria rugiye kugira amahirwe yo kubona ubumenyi buri ku rwego rw’isumbuye mu bijyanye n’ikoranabuhanga,”

“Turashima igitekerezo cya Perezida Tinubu cyo guteza imbere ikoranabuhanga muri Nigeria kandi tuzakomeza kugira uruhare mu kugishyira mu bikorwa.”

Mittal yagarutse kandi ku biri gukorwa muri gahunda ya ‘Airtel-UNICEF Reimagine Education Programme’, igamije gutanga amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Iyi gahunda imaze kugera ku mashuri 1.260, aho abanyeshuri barenga ibihumbi 600 bamaze kuyungukiramo.

Yavuze ko Airtel Africa irajwe ishinga no kunoza serivisi, kugeza imiyoboro yayo kure hashoboka no kunoza uburyo bwo kugera kuri serivisi z’imari muri iki gihugu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Airtel Africa, Sunil Taldar, yagaragaje ko Airtel ikomeje gushyigikira gahunda za guverinoma zo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Nigeria.

Yagize ati “Tuzakomeza kwagura imiyoboro yacu, guteza imbere uburyo bwo kubona serivisi z’imari, no kugeza amahirwe ku baturage ba Nigeria binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga udushya,”

“Imikoranire yacu na guverinoma binyuze muri gahunda nka Airtel Africa Fellowship na 3MTT izatuma Nigeria ikomeza kuba intangarugero mu impinduramatwara mu by’ikoranabuhanga muri Afurika.”

Airtel Africa yijeje gukomeza gukoranira hafi na Guverinoma ya Nigeria n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga na serivisi z’imari zidaheza muri iki gihugu giherereye mu Burengerazuba wa Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Africa, Sunil Bharti Mittal, KBE yagiraga ibiganiro na Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .