Air Zimbabwe yahagaritswe muri Afurika y’Epfo kubera amadeni

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Ukwakira 2019 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Leta ya Afurika y’Epfo yabujije sosiyete itwara abantu mu ndege, Air Zimbabwe kongera gukoresha ibibuga byayo by’indege nyuma yo kunanirwa kwishyura imisoro.

Ikigo gicunga ibibuga by’indege muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko indege ya Air Zimbabwe yahakoreraga yabujijwe kongera kugwa i Johannesburg guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Batangaje ko iyo ndege yamenyeshejwe ko izongera kugwa muri icyo gihugu nimara kwishyura ibirarane byose irimo.

BBC yatangaje ko hataramenyekana umubare w’amafaranga Afurika y’Epfo iri gusaba Air Zimbabwe.

Air Zimbabwe yamenyeshejwe ko izongera kugwa cyangwa guhaguruka muri Afurika y'Epfo ari uko yishyuye amadeni irimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .