Air Tanzania yatangaje ko yasubukuye izi ngendo ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024. Izajya ijya muri iki gihugu inshuro eshanu mu cyumweru.
Mu 2019 nibwo Air Tanzania yari yahagaritse kugirira ingendo muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko indege yayo ya Airbus 220-300 ifatiriwe ku kibuga cy’indege cy’i Johannesburg.
Yafatiriwe nyuma y’itegeko ryatanzwe n’urukiko rukuru rwa Gauteng, kubera ikirego cy’umunyemari washinjaga Guverinoma ya Tanzania kumwambura miliyoni 33$, bitewe n’ubutaka yambuwe binyuranyije n’amategeko. Amakuru ahari avuga ko iki kibazo kugeza ubu cyakemutse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!