00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Air Tanzania yasubukuye ingendo zijya muri Afurika y’Epfo yigeze gufatira indege yayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 December 2024 saa 04:10
Yasuwe :

Sosiyete ikora ingendo zo mu kirere, Air Tanzania yatangaje ko yasubukuye ingendo zigana muri Afurika y’Epfo, nyuma y’imyaka itanu yari ishize zihagaritswe bitewe n’ibibazo byanatumye indege yayo ifatirwa.

Air Tanzania yatangaje ko yasubukuye izi ngendo ku wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024. Izajya ijya muri iki gihugu inshuro eshanu mu cyumweru.

Mu 2019 nibwo Air Tanzania yari yahagaritse kugirira ingendo muri Afurika y’Epfo nyuma y’uko indege yayo ya Airbus 220-300 ifatiriwe ku kibuga cy’indege cy’i Johannesburg.

Yafatiriwe nyuma y’itegeko ryatanzwe n’urukiko rukuru rwa Gauteng, kubera ikirego cy’umunyemari washinjaga Guverinoma ya Tanzania kumwambura miliyoni 33$, bitewe n’ubutaka yambuwe binyuranyije n’amategeko. Amakuru ahari avuga ko iki kibazo kugeza ubu cyakemutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .