Aho Robert Mugabe yashyinguwe hagiye kugirwa inzu ndangamurage

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko umuryango wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe uteganya kubaka inzu ndangamurage mu gace yavukiyemo ka Zvimba ari naho yashyinguwe.

Mwishywa wa Mugabe witwa Leo Mugabe yavuze ko kumwubakira inzu ndangamurage ari byo byiza kurusha irimbi ry’intwari Leta yashakaga ko bamushyinguramo mbere.

Leo yagize ati “Hariya hantu hazahindurwamo inzu ndangamurage aho imva ye izaba irimo rwagati noneho abantu bahatembere. Nibyo byiza kuko mu irimbi ry’intwari hari kuba hato.”

Mugabe yaguye muri Singapore tariki 6 Nzeri aho yari arwariye muri Singapore. Guverinoma ya Zimbabwe yahise imugira intwari y’igihugu.

Guverinoma yari yifuje kumushyingura mu irimbi ry’intwari riherereye mu mujyi wa Harare ariko umuryango we uza kubyanga bajya kumushyingura ku ivuko.

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko umuryango wa Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe uteganya kubaka inzu ndangamurage mu gace yavukiyemo ka Zvimba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza