Alassane Ouattara yatsinze amatora, abatavuga rumwe na we biyemeza gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’amatora muri Côté d’Ivoire yatangaje ko Alssane Ouattara ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri iki gihugu bimuhesha kongera ku kiyobora muri manda ya gatatu, gusa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuze ko bagiye gushyiraho guverinoma y’inzibacyuho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu yavuze ko ibyavuye mu matora yabaye ku wa Gatandatu byerekana ko Alassane Ouattara yatsinze n’amajwi 94%.

Iyi Komisiyo itangaje ibi mu gihe ku wa 2 Ugushyingo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahuye bakemeranya ko bagiye gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho izaba ifite inshingano yo gutegura andi matora ya Perezida bita ko azaba atabogamye kandi akaba mu mucyo.

Ni umwanzuro bafashe nyuma y’uko bikuye mu matora kubera umwanzuro wa Alassane Ouattara wo kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Pascal Affi N’Guessan yavuze ko bamaze gushyiraho akanama kadasanzwe ari nako kazatoranya abagize iyi guverinoma y’inzibacyuho izaba iyobowe n’uwahoze Perezida w’iki gihugu, Henri Konan Bédié.

Si ubwa mbere amatora ya Perezida muri Côté d’Ivoire akurikirwa n’imyanzuro isa n’idasanzwe kuko no mu 2010 ubwo Alassane Ouattara yatsindaga amatora, uwari Perezida Laurent Gbagbo yanze kurekura ubutegetsi bamara igihe buri wese avuga ko ari Perezida kugeza ubwo Gbagbo yirukanwaga ku ngufu.

Abatavuga rumwe na Alassane Ouattara ntibakozwa iby'insinzi ye,biyemeje gushyiraho guverinoma y'inzibacyuho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .