00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika Yunze Ubumwe irishyuza u Burundi ibirarane by’imisanzu by’arenga miliyoni 2,4 z’amadolari

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Kamena 2021 saa 02:56
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, yamenyesheje ko yishyuza Guverinoma y’u Burundi ibirarane by’imisanzu bufitiye uyu muryango birenga miliyoni 2,4 z’amadolari ya Amerika.

Mu ibaruwa iyi komisiyo yanditse yagaragaje ko u Burundi burimo ibirarane ku misanzu bwagombaga gutanga ku ngengo y’imari y’uyu mwaka n’uwawubanjirije, ibirarane ku musanzu mu kigega cy’amahoro n’ibindi byose hamwe bingana na 4, 418 180$.

Komisiyo yibukije Ambasade y’u Burundi ko ibwiriza rigenga iby’umutungo wa Afurika Yunze Ubumwe rigena ko imisanzu itangwa n’ibihugu by’ibinyamuryango itagomba kurenza itariki ya 1 Mutarama y’umwaka w’ingengo y’imari, iboneraho gusaba leta y’u Burundi gufata ingamba zoshoboka zose ikishyura ibyo birarane.

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, igihugu cye kirishyuzwa ibirarane kitatanze muri AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .