00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika yugarijwe n’ikibazo cy’ubuke bw’abaganga

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 May 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Mu gihe Afurika yibasirwa na 24% y’ibyorezo byose byibasira Isi, icungira ku baganga batarenze 3% by’abaganga bari ku Isi, nk’uko Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo, Africa CDC, Jean Kaseya, yabitangaje.

Mu gihe nta cyaba gikozwe, Afurika yaba ibura abaganga miliyoni 6.1 bitarenze mu 2030, ugereranyije n’abo izaba ikeneye, ingingo yaba iteye ubwoba cyane cyane nko mu gihe uyu Mugabane wakwibasirwa n’ibyorezo bikomeye.

Ubushobozi buke bwo kwigisha abaganga ni imwe mu ngingo ituma uyu Mugabane utabasha kubona umubare w’abaganga ukeneye, uretse ko hari n’ibindi bibazo byinshi.

No mu gihe abaganga babonetse, uburyo bitabwaho ni ikibazo gituma benshi bava muri uyu mwuga bakajya mu yindi myuga yishyura neza, cyangwa ifite uburyo bwo gufasha abayikora kubona amahirwe menshi.

Hari kandi ikibazo cy’ibihugu bikize nabyo bifite umubare muto w’abaganga, bityo bigakoresha abaturage mu bihugu bikennye birimo n’ibyo muri Afurika, ibi byose bikarushaho gutuma uyu Mugabane ugira ikibazo cyo kubona abaganga bakwiriye.

Umubare w'abaganga muri Afurika ntabwo wiyongera ku rwego ruba rukenewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .