00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Uburengerazuba iri guhinduka igicumbi cy’iterabwoba ku Isi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 September 2024 saa 04:44
Yasuwe :

Hashize iminsi 10 umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Al Qaeda ugabye igitero ku ishuri ry’imyitozo y’abapolisi kabuhariwe rya Mali, wicamo aberenga 70, utera ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bamako, utwika indege ya Perezida, Colonel Assimi Goïta.

Iki gitero cyakurikiye icyo umutwe wa Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin wagabye muri Kanama 2024 mu gace ka Barasalogho gaherereye mu murwa mukuru wa Burkina Faso, cyiciwemo abagera kuri 200 biganjemo abasirikare b’iki gihugu.

Umutekano w’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, cyane cyane muri Mali, Burkina Faso na Niger ukomeje guhungabanywa n’imitwe y’iterabwoba ishamikiye kuri Al Qeada, abaturage babarirwa mu bihumbi na bo bakomeza guhunga.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira, IOM, ryagaragaje ko mu mwaka wa 2024 umubare w’abahungira i Burayi baturutse mu biguhu bigize akarere ka Sahel biyongereye, bagera ku 13.7000 mu mezi atandatu ya mbere.

IOM igaragaza ko impamvu zikomeye zatumye bahunga ari aya makimbirane yitwaje intwaro yiyongera muri ibi bihugu bitatu ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo imyuzure n’amapfa.

Ibi byashimangiwe na Insa Moussa Ba Sane ushinzwe gukurikirana ibirebana no kwimuka mu ishyirahamwe mpuzamahanga rya Croix Rouge, wagize ati “Amakimbirane ni umuzi w’iki kibazo, kimwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Abadipolomate 15 n’inzobere mu by’umutekano baganiriye n’ibiro ntaramakuru Reuters bagaragaje ko hari ibyago by’uko iyi mitwe izakomeza kwagura ibirindiro, kandi ko izatorezamo abarwanyi benshi bashobora kugaba ibitero bikomeye mu mijyi yo muri Sahel.

Ibitero by’iyi mitwe ni byo byabaye imbarutso y’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi bwa Mali, Burkina Faso na Niger byatangiye mu 2020. Icyakoze, abasirikare bayoboye ibi bihugu na bo ntacyo bahindura, kuko ikomeje kurusha imbaraga ingabo za Leta.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Armed Conflict Location & Event Data cyo muri Amerika bwagaragaje ko kuva mu 2021, ibitero by’iyi mitwe byikubye hafi inshuro ebyiri. Muri uyu mwaka wa 2024 bigeze kuri 224 mu gihe mu 2021 byari 128.

Inzobere ku mitwe yitwaje intwaro igendera ku mahame ya Isilamu, Caleb Weis, yatangaje ko ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa kimwe muri ibi bihugu bushobora kuvaho, cyangwa bukamburwa igice kinini cy’ubutaka.

Weis yagize ati “Ntabwo mbona ko ubutegetsi bwo muri Mali, Niger na Burkina Faso buzakomeza kwihagararaho. Bumwe muri byo bugiye kuvaho cyangwa se butakaze igice kinini cy’ubutaka.”

Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa byafashaga ubutegetsi bwa Mali, Niger na Burkina Faso kurwanya iyi mitwe, ariko bwafashe icyemezo cyo kwirukana ingabo zabyo, buhitamo gukorana n’u Burusiya.

Ubwo ingabo za Amerika n’u Bufaransa zahagarikaga ibikorwa byazo muri ibi bihugu byo kugenzura no kugaba kuri iyi mitwe ibitero byo mu kirere ni bwo iyi mitwe yatangiye kwidegambya, yagura ibitero byayo.

Umushakashatsi mu kigo The Soufan Center cy’Abanyamerika, Wassim Nasr, yagaragaje ko nta wigeze aziba icyuho cya Amerika n’u Bufaransa mu kurwanya iyi mitwe y’iterabwoba.

Yagize ati “Nta wigeze aziba icyuho cyo gukora ubugenzuzi n’ubufasha bwo mu kirere, kubera iyo mpamvu Aba-Jihadistes bari kwidegembya muri ibi bihugu bitatu.”

Nyuma y’aho ingabo za Amerika zirukanwe muri Niger, aho zari zifite ibirindiro by’indege zitagira abapilote byari ingenzi cyane mu kubungabunga umutekano wa Sahel, iri gushaka ikindi gihugu yazimuriramo.

Uko iyi mitwe y'iterabwoba ifata ibice byinshi, ni ko Afurika y'Uburengerazuba ihinduka urubuga rw'imyitozo yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .