00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Zuma ushaka gusubira muri politiki yibasiye Ramaphosa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Ukwakira 2022 saa 11:36
Yasuwe :

Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo yibasiye Perezida Cyril Ramaphosa, avuga ko adakwiriye kuba akiyobora nyuma yo gushinjwa ibyaha bya ruswa.

Zuma yatangiye kwinigura nyuma yo gusoza igihano cy’amezi 15 y’igifungo yahawe kubwo gusuzugura urukiko. Ni igifungo igice kinini yakimaze hanze kubera impamvu z’uburwayi.

Perezida Ramaphosa amaze iminsi mu birego by’ubujura bwabereye mu rwuri rw’inka ze ruri ahitwa Phala Phala mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu.

Muri urwo rwuri hibwe amafaranga agera kuri miliyoni y’amayero ariko Ramaphosa yanga kubimenyesha inzego z’umutekano. Byazamuye kwibaza ku mpamvu amafaranga angana atyo yari abitse mu rwuri n’impamvu yibwe ntibimenyeshwe inzego zibishinzwe.

Zuma na we ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kwakira indonke, yavuze ko bitumvikana uburyo Ramaphosa ntacyo abazwa nyuma y’ubwo bujura bwabereye mu rwuri rwe.

Ati “Ni ibintu bitangaje kubona uburyo habayeho guceceka ku byaha bitandukanye Perezida uriho ashinjwa. Byari kugenda bite iyo aba ari njye uri gushinjwa guhisha miliyoni munsi y’uburiri bwanjye? Perezida wanyu ni umuryo wa ruswa.”

Zuma kandi yakomoje ku kugaruka muri politiki, aho yavuze ko ishyaka rye ANC niriramuka ribimusabye, adashobora kubihakana.

Zuma yavuze ko azagaruka muri Politiki ishyaka rye niribimusaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .