Afurika y’Epfo yatanze ikirego muri ICJ mu Ukuboza 2023, igaragaza ibikorwa by’Ingabo za Israel muri Gaza bigize icyaha cya Jenoside.
Mu minsi ishize Perezida wa Amerika, Donald Trump yasinye iteka rihagarika inkunga iki gihugu cyahaga Afurika y’Epfo, ayishinja gutesha agaciro gahunda z’ububanyi n’amahanga za Amerika, gufata imyanzuro irimo ubushotoranyi nko kujyana mu nkiko igihugu cy’inshuti ya Amerika, kugirana ubufatanye na Iran mu bya gisirikare, ubucuruzi no gukora ibisasu by’ubumara hamwe n’itegeko rihembera irondaruhu no gushaka kwambura abazungu ubutaka.
Minisitiri Lamola yabwiye Financial Times ati “Kudatezuka ku mahame yacu rimwe na rimwe hari igihe bitubyarira ingaruka ariko turacyahamya ko ibi ari ngombwa mu nyungu z’Isi no mu murongo wo kugendera ku mategeko.”
Lamola yahamije ko ibihano bya Amerika bitabaca intege mu gukomeza kurega Israel ku byaha bya Jenoside.
Ibihano Amerika yafatiye Afurika y’Epfo byatumye Perezida Ramaphosa asa n’uwinjiye mu ntambara y’amagambo na Trump.
Ramaphosa yavuze ko yiteguye kurwanira inyungu z’igihugu cye mu bya dipolomasi na demokarasi ku buryo igihugu cye kitazasuzugurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!