Tariki ya 1 Ukuboza 2024, Trump yatangaje ko uyu mugambi wa BRICS ugamije guhagarika gukoresha idolari rya Amerika, gusa avuga ko azawitambika, ashyirireho ibihugu byo muri uyu muryango ibihano.
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko mu gihe ibihugu byo muri uyu muryango byashyiraho iri faranga cyangwa se bigashyigikira irindi ryasimbura idolari, ibicuruzwa bibiturukamo bizajya bicibwa umusoro uri ku gipimo cya 100% mu gihe bigeze muri Amerika.
Yagize ati “Bizajya bicibwa umusoro ku 100% kandi bizasezerera gucururiza muri Amerika ihebuje. Bizajya gushaka ikindi gihugu! Nta mahirwe BRICS ifite yo gusimbuza idolari rya Amerika mu bucuruzi mpuzamahanga, kandi igihugu cyabigerageza kizasezera kuri Amerika.”
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigize BRICS. Ibiro byayo bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko uyu muryango ushyigikiye ko ibihugu biwugize byahahirana bikoresheje amafaranga yabyo, aho gutangiza ifaranga rishya.
Ibi biro byagize biti “Hari ibiherutse gutangazwa, bizana impuha z’uko BRICS iteganya gushyiraho ifaranga rishya. Ibi si ko biri. Ibiganiro biri muri BRICS birebana n’ubucuruzi hagati y’ibihugu biyigize, bikoresheje amafaranga yabyo.”
Byakomeje bisobanura ko Afurika y’Epfo ishyigikiye ko amafaranga y’ibihugu yakoreshwa kurushaho mu isoko mpuzamahanga, muri serivisi z’imari no mu mishinga yo kubaka ibikorwaremezo, aho kwibanda ku byo kwitandukanya n’idolari.
BRICS igizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa, Afurika y’Epfo, Iran, Misiri, Ethiopia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Byose byemeranya ku gitekerezo cy’uko politiki mpuzamahanga y’imari ivugururwa, ariko icyo kwitandukanya n’idolari cyo ntibiracyemeranyaho.
![](local/cache-vignettes/L1000xH686/donald_trump_yatangaje_ko_brics_ishaka_gushyiraho_ifaranga_ryayo_aburira_ibihugu_biyigize-6174e.webp?1733325223)
![](local/cache-vignettes/L1000xH586/ramaph-7d490.webp?1733325223)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!