Ibi Perezida Ramaphosa yabitangaje kuri uyu wa 06 Gashyantare 2025 ubwo yagezaga ku Banya-Afurika y’Epfo uko igihugu gihagaze.
Yatangiye yibutsa abateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko ko bari aho ku bwo kunamira abasirikare bari mu “butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.”, ari na ko asoma amazina yabo.
Ati “Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, wakoze kudufasha guha icyubahiro izi ntwari, ndetse nategetse ko ibendera ry’igihugu rimanurwa kugeza mu cya kabiri, mu kubaha izi ntwari. Bizamara icyumweru bikazatangira ku wa 07 Gashyantare 2025 mu gitondo.”
Perezida Ramaphosa yavuze ko abo basirikare bari kumwe n’abandi bo mu muryango wa SADC baburiye ubuzima mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga uburenganzira bw’Abanye-Congo.
Acyitsa kuri ayo magambo yo kurinda abaturage ba RDC, abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo bazamuye amajwi bavuza induru, na cyane ko bamaze iminsi bagaragaza ko badashyigikiye iby’ubu “butumwa bwo kurinda amahoro” muri RDC, bakabushinja kurinda inyungu za Perezida Ramaphosa n’abandi bantu bakomeye.
Perezida Ramaphosa yakomeje ati “Abo basirikare bafashije abo baturage kubaho mu mahoro n’umutekano. Babuze ubuzima batarangamiye umutungo kamere cyangwa ubutaka, ahubwo babuze ubuzima kugira ngo bacecekeshe intwaro kuri uyu Mugabane burundu. Turabashimiye.”
Ku wa 26 Mutarama 2025 ni bwo hatangajwe inkuru ya mbere yavugaga ko abasirikare 13 barimo abari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO) n’aba SADC bari mu “butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC,” baguye mu mirwano muri icyo gihugu.
Icyo gihe byatangajwe ko abishwe barimo icyenda ba Afurika y’Epfo, batatu bakomoka muri Malawi n’umwe ukomoka muri Uruguay, ariko imibare iza kwiyongera bivugwa ko abapfuye bageze kuri 14 ku ruhande rwa Afurika y’Epfo.
Ni ibibazo byateje intugunda muri Afurika y’Epfo, aho abadepite bateye utwatsi ibisobanuro bya Minisitiri w’Ingabo, Angelina Matsie Motshekga, wavugaga ko izo ngabo ziri kugarura amahoro muri RDC, bavuga ko zagiye kurwanira impamvu itumvikana bityo ko zikwiye gukurwayo.
Biteganyijwe ko Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) izahura ikaganira kuri ubu butumwa bwa SAMIDRC butavugwaho rumwe.
Icyakora hari ibihugu byatangiye kubwikuramo, aho ku wa 05 Gashyanyare 2025 Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yategetse ubuyobozi bw’Ingabo gutangira gutegura uburyo bwo gucyura abasirikare b’icyo gihugu bari mu ntambara mu Burasirazuba bwa Congo.
Ingabo za SADC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ukuboza 2023. Ku ikubitiro, hoherejwe ingabo 5000 zirimo 2900 za Afurika y’Epfo iyoboye ubu butumwa, n’izindi 2100 zirimo iza Tanzania na Malawi.
Ku wa 26 Kamena 2024 byatangajwe ko SADC yohereje izindi ngabo i Goma, ziva ku 5000 zari zisanzwe muri Kivu y’Amajyaruguru, zigerenga 9000.
Bivugwa ko Afurika y’Epfo yongereho ingabo 2600, Tanzania yongeraho 750, Malawi yongeraho 1000.
Icyakora izo ngabo ntizigeze zitanga umusaruro zari zitezweho na Leta ya RDC, kuko zitatsimbuye M23 mu bice yafashe, ahubwo byariyongereye.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!