Muri Werurwe nibwo Afurika y’Epfo yashyizeho ingamba zikomeye zirimo n’ifungwa ry’imipaka, inashyiraho gahunda ya Guma mu Rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Nubwo yafunguye ingendo, nicyo gihugu cyibasiwe cyane na Coronavirus muri Afurika kuko kugeza ubu ifite abantu 674.339 banduye mu gihe 16.734 bo bapfuye.
Mu bemerewe gukorera ingendo muri Afurika y’Epfo ntiharimo abo mu Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Buhinde, u Bufaransa nka bimwe mu bihugu byashegeshwe n’iki cyorezo.
Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Naledi Pandor, yavuze ko abantu bo mu bihugu byibasiwe cyane n’iki cyorezo bemerewe kwinjira muri Afurika y’Epfo ari abacuruzi, abadipolomate, abashoramari ndetse n’abakora siporo babigize umwuga.
Yakomeje avuga ko abagenzi bose baturutse mu bihugu byose bya Afurika bo bemerewe kwinjira ariko bazajya babanza kwerekana ko bipimishije COVID-19 mbere y’amasaha 72.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!