Perezida Ramaphosa yabigarutseho kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025 ubwo yagezaga ku baturage ba Afurika y’Epfo uko igihugu gihagaze mu nzego zitandukanye.
Ibyo gutaha yabigarutse ubwo yari ageze ku ngingo y’ubutumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye igihugu cye cyagizemo uruhare birimo Côte d’Ivoire, u Burundi, Sudani y’Epfo, Lesotho na Mozambique cyane mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ati “Kugaragara kw’ingabo za Afurika y’Epfo zigarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ibihamya by’ubushake bwacu mu gushaka ibisubizo by’amahoro mu ntambara zimaze imyaka myinshi ndetse zahitanye za miliyoni z’abantu zigakura mu byabo abandi.”
Perezida Ramaphosa yavuze ko kandi igihugu cye gisaba impande zihanganye mu ntambara zitandukanye ku Isi, gukora uko zishoboye kose ngo zishake ibyaba ibisubizo by’izo ntambara binyuze mu mahoro, agaruka ku masezerano ya Luanda agamije gushakira ibisubizo ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC, yemeza ko ayashyigikiye.
Ati “Muri ibyo biganiro harimo no kubaha ibya Luanda. Tuzitabira kandi inama izahuza SADC na EAC iteganyijwe kubera muri Tanzania mu mpera z’iki cyumweru. Tuzagaragaza ko hakenewe guhagarika imirwano ndetse no gusubukura ibiganiro bigamije gushaka igisubizo cy’intambara.”
Perezida Ramaphosa yakomeje ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo abasore bacu, abasirikare bacu bagaruke mu rugo.”
Ingabo za SADC ziri mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu Ukuboza 2023, ndetse Afurika y’Epfo ni yo ifitemo ingabo nyinshi.
Ibiganiro bya Luanda byatangiye mu 2022 ubwo umwuka mubi watutumbaga mu mubano w’u Rwanda na RDC. Mu ntangiriro z’uwo mwaka ni bwo RDC yashinje u Rwanda gufasha M23, ibirego u Rwanda ruhakana, na rwo ruyishinja gufasha FDLR.
Ku wa 14 Ukuboza 2024 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, uwa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner na mugenzi wabo wa Angola nk’umuhuza, Tete António, binjiye mu cyumba cy’inama, i Luanda muri Angola hagamijwe kunonosora ibyagombaga gusinywa n’abakuru b’ibihugu ku munsi wakurikiyeho, icyakora M23 yaje kubisesa iyi ntego itagezweho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!