Afurika y’Epfo: Urukiko rwanze ubusabe bwa Zuma bwo kudakurikiranwa ku byaha bya ruswa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rwo mu Ntara ya KwaZulu Natal rwanze ubusabe bwa Jacob Zuma wahoze ari Perezida bwo gutegeka ko adakurikiranwa mu Rukiko rw’Ubujurire ku byaha bya ruswa.

Urukiko rw’Ubujurire mu Ukwakira uyu mwaka rwanzuye ko Zuma na Sosiyete ikora ikanacuruza intwaro yo mu Bufaransa, Thales bakomeza gukurikiranwa ku byaha bya ruswa bakurikiranyweho.

Nyuma yo kuba ubusabe bwo kudakurikiranwa bwanzwe, bivuze ko urubanza ruzakomeza kumvwa mu mwaka wa 2020 nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byabitangaje.

Abanyamategeko ba Zuma bavuze ko arimo kurenganywa kandi ko harimo n’ukuboko kwa politiki.

Zuma akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kubona amafaranga mu buriganya bishingiye ku isoko ry’intwaro yigeze kugirana na Thales mu myaka ya 1990.

Ubushinjacyaha buvuga ko Zuma yifashishije umwanya yari afite mu buyobozi ngo afashe Umucuruzi Schabir Shaik mu bushabitsi bwe. Shaik yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu mwaka wa 2008 ashinjwa kuba yarafashije Zuma kubona ruswa yatanzwe na Sosiyete ya Thales ngo hadakorwa iperereza ku bucuruzi bw’intwaro bakoze mu myaka yashize.

Mu mwaka wa 2000 nibwo ibyaha Zuma yashinjwaga bijyanye n’izo ntwaro byakuweho ari nabyo byamufashije gutorerwa kuyobora Afurika y’Epfo mu 2009.

Muri Werurwe umwaka ushize, Ubushinjacyaha bwubuye dosiye ikubiyemo ibyaha bishinjwa Zuma.

Urukiko Rukuru rwo mu Ntara ya KwaZulu Natal rwanze ubusabe bwa Jacob Zuma wahoze ari Perezida bwo gutegeka ko adakurikiranwa mu Rukiko rw’Ubujurire ku byaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza