Afurika y’Epfo: Uruhinja rw’iminsi ibiri rwishwe na coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Uruhinja rwari rumaze iminsi ibiri ruvutse muri Afurika y’Epfo rwishwe na Coronavirus, ruba umuntu wa mbere uhitanywe n’icyo cyorezo ari muto cyane.

Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu Dr Zweli Mkhize yatangaje ko mama w’urwo ruhinja yari yasanzwemo coronavirus, narwo ruvutse barupimye bayisangamo.

Minisitiri yavuze ko urwo ruhinja rwavutse rutagejeje igihe ndetse rwari rukeneye gushyirwa ku byuma birufasha guhumeka.

Ati “Urwo ruhinja rwari rufite ibibazo by’ibihaha ku buryo rukivuka rwahise rukenera gushyirwa ku byuma byongera umwuka.”

Umubare w’abamaze guhitanwa na coronavirus muri Afurika y’Epfo ugeze kuri 339, mu gihe abamaze kwandura ari 18 003.

Umuntu wafatwaga nk’umuto wahitanywe na coronavirus, ni umwana wo mu Bwongereza wapfuye tariki 5 Gicurasi nyuma y’iminsi itatu avutse.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .