Afurika y’Epfo: Umuyobozi w’ishyaka ANC riri ku butegetsi yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Epfo bashyizeho impapuro zo guta muri yombi umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi, ANC, Ace Magashule.

Magashule asanzwe ari umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Afurika y’Epfo.

Uyu mugabo arashinjwa ibyaha bya ruswa. Bikozwe mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Cyril Ramaphosa bumaze imyaka itatu bushinjwa kunanirwa guhangana na ruswa yamunze igihugu.

Ibyaha Magashule ashinjwa bijyanye n’isoko rya miliyoni 15 z’amadolari ryatanzwe ryo gukuraho amabati ya asbestos atera kanseri, ku nzu z’abakene batuye mu ntara ya Free State.

Magashule mbere yo kuba umuyobozi wa ANC, yahoze ari umuyobozi w’intara ya Free State hagati ya 2009 na 2018 ari nabwo ibyaha ashinjwa byakozwe.

Kuri uyu wa Kabiri, Magashule w’imyaka 61 yavuze ko ntacyo yishinja kandi yiteguye ibizaba byose, anatangaza ko ishyaka ryabo ryinjiriwe n’umwanzi.

Nubwo bivugwa ko nta ruhare Perezida Ramaphosa yagize mu ikurikiranwa rya Magashule, abasesenguzi bemeza ko bizamufasha muri politiki yo kugarura ubumwe mu ishyaka ryari rimaze gucikamo ibice.

Magashule yatangaje ko kuba yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ntacyo bivuze kuko ari umwere (Photo:GIANLUIGI GUERCIA / AFP)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .