00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Umugore yaciye agahigo ku Isi abyara impanga 10

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 9 Kamena 2021 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Umugore wo mu Mujyi wa Pretoria mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo, yakoze amateka abyara impanga z’abana 10 icya rimwe aca agahigo kari gafitwe n’Umunye-Mali, Halima Cissé, uherutse kubyarira muri Maroc impanga z’abana icyenda.

Uyu mubyeyi witwa Gosiame Thamara Sithole w’imyaka 37, yabyariye abana 10 icya rimwe mu Bitaro bya Pretoria gusa ngo ubusanzwe bari bazi ko azabyara abana umunani ariko abandi babiri abaganga bababonye agiye kubyara.

Umugabo we witwa Teboho Tsotetsi yatangaje ko umugore we yabyaye abazwe abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

Uyu mubyeyi yari asanzwe afite abana babiri b’impanga bafite imyaka itandatu, ngo ugutwita kwe byari ibisanzwe nta kibazo yigeze agira.

Yakomeje agira ati “Abahungu barindwi n’abakobwa batatu. Yari amaze amezi arindwi n’iminsi irindwi atwite. Ndishimye. Mfite imbamutima, ntabwo nabasha kugira byinshi mvuga.”

Mbere y’umugore wo muri Mali, wabyaye abana icyenda mu kwezi gushize, uwari ufite aka gahigo ni Umunyamerika Nadya Suleman, wabyaye impanga z’abana umunani mu 2009.

Gosiame Thamara Sithole n'umugabo we bari mu byishimo byo kwakira abana 10 bavukiye rimwe
Umugore witwa Gosiame Thamara Sithole wo muri Afurika y'Epfo yaciye agahigo abyara abana 10 b'impanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .