Aho abo bantu biciwe, Polisi yahasanze ishoka bikekwa ko ariyo yakoreshejwe hicwa umugore w’imyaka 42 n’abana be batanu bafite amezi ari hagati y’atandatu n’imyaka icumi.
Itangazo Polisi yasohoye rivuga ko uwo mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane ashaka guhungira muri Zimbabwe.
Kwicwa kw’abagore muri Afurika y’Epfo bimaze gufata indi ntera. Muri Kamena uyu mwaka Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko nibura 51% by’abagore muri icyo gihugu bahuye n’ihohoterwa rivuye ku bagabo babo cyangwa abo bakundana.
Muri Kamena uyu mwaka habaye igisa n’imyigaragambyo ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’impfu zibabaje z’abagore batandukanye zabaye ariko inzego z’umutekano ntizigire igihambaye zikora.
Muri uko kwezi, hari umugore w’imyaka 28 witwa Tshegofatso Pule wari utwite, umurambo we wasanzwe mu giti mu Mujyi wa Johannesburg. Undi witwa Naledi Phangindawo w’imyaka 25 yishwe atewe ibyuma n’umukunzi we.
Icyo gihe Perezida Ramaphosa yavuze ko biteye isoni kuba abagore bakomeje kwicwa mu gihugu cye, yiyemeza kugira icyo abikoraho bigahagarara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!