Afurika y’Epfo: Umuforomo yafatanwe ingobyi zavanwe mu babyeyi agiye kuzigurisha

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Werurwe 2020 saa 01:42
Yasuwe :
0 0

Umuforomo wo mu bitaro bizwi nka Dr George Mukhari Academic Hospital i Pretoria yafatanywe ingobyi ziba zifubitse umwana uri mu nda (placenta) agiye kuzigurisha.

Ibyo bitaro byemeje ko umwe mu baganga babyo wakoraga muri serivisi zo kubyaza yafatanywe ingobyi mu modoka ye.

Inzego z’umutekano bivugwa ko zamusanganye udusanduku tubiri turimo uturindantoki ndetse n’utundi dutatu turimo ingobyi, buri gasanduku kariho n’izina ry’umuntu.

Umuvugizi w’ibyo bitaro, Zwide Ndwandwe yabwiye ikinyamakuru Independent Online ko uwo muforomo yahise ahagarikwa ku kazi mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize ati “Icyo twemeza ni uko uwafashwe atakoraga wenyine. Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane n’abandi.”

Polisi yatangaje ko uwo muforomo yafashwe ubwo abapolisi bamubonaga mu modoka ye yambaye uturindantoki, yimura ibintu abivana mu mwanya umwe abishyira mu wundi, bagatangira kumukeka.

Ubwo bamuhataga ibibazo, yaje kwemera ko izo ngobyi yari agiye kuzigurisha ku bavuzi gakondo, bakamuha amarandi 3000, ni hafi amadolari 180.

Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Afurika y’Epfo ryahise ryitandukanya n’uwo muforomo, rivuga ko nta muvuzi wabo uzwi ukoresha ingobyi mu kuvura.

Biteganyijwe ko uwo mugabo agezwa mu rukiko vuba ashinjwa kwiba no gutunga ibice by’umuntu.

Umuganga yafatanywe ingobyi ziba zifubitse umwana mu nda , afatwa agiye kuzigurisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .