Afurika y’Epfo: Polisi yataye muri yombi imfungwa 68 zari ziherutse gutoroka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Nyakanga 2020 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Afurika y’Epfo yafashe imfungwa 68 zari ziherutse gutoroka mu gihiriri mu Mujyi wa Cape Town.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutabera muri Afurika y’Epfo yatangaje ko izo mfungwa zari zitarakatirwa n’inkiko ubwo zatorokaga gereza ari nyinshi.

Ubwo batorokaga ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, muri gereza hari harimo imfungwa 451 n’abakozi 20 ba gereza.

Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko babanje gufata abayobozi batatu ba gereza bakabafungirana, hanyuma bafata imfunguzo batangira gufungura inzugi babona gutoroka banyuze hejuru y’igisenge.

Abayobozi icyenda ba gereza barakomeretse byoroheje ubwo bagerageza gukumira izo mfungwa ngo zidatoroka, nkuko Al Jazeera yabitangaje.

Si ubwa mbere udutsiko tw’abanyabyaha dushatse gutoroka muri gereza zo muri Afurika y’Epfo uretse ko akenshi byakundaga kuba muri gereza zirimo ubucucike bwinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .