Muri ayo mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Mogoeng Mogoeng yumvikana avuga ko urwo rukingo ruzangiza uturemangingo twa muntu.
Hari aho agira ati “Ndaheza urukingo rutatugenewe. Niba hariho urukingo ruvuye kwa shitani rugamije kuyikwirakwiza mu buzima bw’abaturage no kwangiza uturemangingo twabo, urwo rukingo Mana ishobora byose, rutwikwe n’umuriro mu izina rya Yesu.”
Ibiro bya Mogoeng Mogoeng byatangaje ko ayo mashusho yafatiwe mu ruhame mu muhango yari yitabiriye.
Iryo sengesho rimaze gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ryatanzweho ibitekerezo bitandukanye.
Hari uwagize ati “Babwire Mogoeng Mogoeng. Igicuruzwa kibi cyose gikwiriye kwamaganwa. Turagushyigikiye mu rugamba urimo rwo kurwanya ikibi n’umuco wo kudahana mu nkiko.”
Hari undi wamunenze, avuga ko atari akwiriye kwerekana uruhande ahagazemo kuko ejo havutse ikibazo giturutse kuri urwo rukingo kikajyanwa mu rukiko, byagorana kwizera ubutabera kandi yaramaze kugaragaza aho ahagaze.
Afurika y’Epfo ni cyo gihugu cya Afurika cyibasiwe cyane na COVID-19 kuko abantu 836.764 aribo bamaze kwandura iki cyorezo mu gihe abapfuye bo ari 22.747.
WATCH:Chief Justice Mogoeng Mogoeng closes his address through a prayer for the country. He's at Tembisa Hospital today. #SABCNews pic.twitter.com/lpVeRgu9xi
— Abongile Dumako (@AbongileDumako) December 10, 2020

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!