00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Ramaphosa yahize gufunga Netanyahu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 February 2025 saa 02:52
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yatangaje ko biteguye guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.

ICC yashyizeho impapuro zo guta muri yombi aba bayobozi mu Ugushyingo 2024, ivuga ko bakurikiranyweho ibyaha by’intambara byakorewe muri Gaza, nyuma yo kwihorera ku bitero umutwe wa Hamas wagabye ku wa 7 Ukwakira 2023 muri Israel bigahitana abantu 1200 abandi barenga 250 bagafatwa bugwate.

Inyandiko yasohowe na Perezida Ramaphosa, Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, n’abandi bafatanyije mu mugambi wo gushyigikira ibyemezo byafatiwe Israel muri ICC, igaragaza ko biteguye kubahiriza ibyo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwategetse byo gufunga Netanyahu.

Iyi nyandiko bivugwa ko yagizwemo uruhare rukomeye na Perezida Ramaphosa igaragaza Israel nka gashozantambara kuri Gaza, ndetse ntigaragaramo umutwe wa Hamas.

Aba bayobozi bavuze ko batazemerera ubwato bujyanye intwaro muri Israel kunyura ku byambu byabo babizi neza ko izo ntwaro zigiye kwica amategeko mpuzamahanga agena uburenganzira bwa muntu.

Bagaragaza ko mu gihe gisatira imyaka ibiri intambara hagati ya Israel na Hamas imaze, hari ibihugu bishyigikiye ingabo za Israel birimo n’ibifatira ibihano abakozi n’abacamanza b’urukiko rugamije gutanga ubutabera ku byaha byakozwe.

Inyandiko igira iti “nubwo hari ibyemezo byafashwe na ICC, intambara yarakomeje bigizwemo uruhare n’ibihugu binaniza urukiko rwa mbere ku Isi, binyuze mu gufatira ibihano abayobozi, abakozi n’abahagarariye urukiko hamwe no gusuzugura ku mugaragaro imyanzuro y’urukiko.”

Muri manda ya mbere ya Trump yari yafatiye ibihano ICC, nyuma y’uko ishatse gukurikirana Abanyamerika ku byaha by’intambara byakorewe muri Afghanistan.

Ku butegetsi bwa Joe Biden ibi bihano byakuweho ariko avuga ko bazakomeza kutemeranya n’icyemezo cyo gukurikirana abaturage babo mu rukiko batabereye abanyamuryango.

Trump agisubira ku butegetsi yongeye gusubizaho ibyo bihano ku mpamvu za mbere hiyongeraho n’iyo gushaka guta muri yombi igihugu cy’inshuti magara, Israel.

Ramaphosa na bagenzi be bati “Ibihugu byacu bizubahiriza ibisabwa n’inyandiko za ICC zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe Netanyahu Benjamin na Yoav Gallant, duharanira iperereza rinyuze mu mucyo no kuburanishwa kwabo haba imbere mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.”

Iyi nyandiko isohotse nyuma y’iminsi mike Amerika itangaje ko yahagaritse inkunga yahaga Afurika y’Epfo iyishinja ibibazo birimo ibyo gushaka kwambura abaturage ubutaka bwabo nta ngurane n’ibibazo by’imiyoborere mibi.

Ikinyamakuru Breitbart cyanditse ko iyi nyandiko yasohowe na Perezida Ramaphosa inyuranya n’ibikubiye mu masezerano yorohereza ibihugu bya Afurika gukora ubucuruzi ku isoko rya Amerika azwi nka AGOA, kuko asaba umukuru w’igihugu kiyarimo kutavuga nabi politike y’ububanyi n’amahanga n’umutekano za Amerika.

Mu 2023 Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yari yasabye Joe Biden gukura Afurika y’Epfo muri AGOA kubera ko ishyigikiye u Burusiya mu ntambara bwatangije muri Ukraine.

Perezida Ramaphosa yahize guta muri yombi Netanyahu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .