00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Oscar Pistorius mu nkundura ashaka gufungurwa by’agateganyo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 August 2022 saa 06:54
Yasuwe :

Oscar Pistorius wahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, agiye kujya mu rukiko gusaba kurekurwa by’agateganyo.Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga, yishe arashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp muri Gashyantare 2013.

Mu kwiregura kwe yakunze kuvuga ko yarashe Reeva atabigambiriye kuko yamwitiranyaga n’umugizi wa nabi.

Kuri ubu arashaka kurekurwa igihano cye kitarangiye nyuma y’urujijo ku gihe nyirizina igihano cye cyatangiriye bitewe n’ibyemezo by’urudaca byagiye bifatwa n’urukiko rw’ubujurire.

Pistorius avuga ko yafunzwe igihe gihagije ku buryo yakwemererwa kurekurwa by’agateganyo ku bw’ibyo inzego z’ubuyobozi zigomba gusuzuma uko yarekurwa by’agateganyo.

Mu 2017 urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko Pistorius agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka 13 n’amezi atanu kubera kwica Steenkamp gisimbuye icyo yabanje guhabwa cy’imyaka itandatu.

Umwaka ushize, uru rukiko rwategetse ko igihano gishya kigomba kubarwa guhera mu 2014 ubwo yakatirwaga bwa mbere icyaha cyo kwica atabigambiriye.

Pistorus avuga ko izo mpinduka zisobanuye ko yagombye kuba yari yemerewe kurekurwa by’agateganyo muri Gashyantare umwaka ushize.

Ashaka ko Urukiko Rukuru rwa Gauteng rutegeka ko urwego rushinzwe gusuzuma ibyo gufungura by’agateganyo guhamagaza abo kumwumva nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.

Gereza afungiyemo yo mu Mujyi wa Atteridgeville ivuga ko urukiko rw’ubujurire rwafashe imyanzuro ivuguruzanya. Urwego rushinzwe ibikorwa byo kugorora na rwo rwatangaje ko rurimo rushaka imikirize y’urubanza ngo hamenyekane neza itariki igihano cye cyatangiriye gushyirwa mu bikorwa.

Urupfu rwa Steenkamp rwabaye ku munsi w’abakundana mu myaka icyenda ishize, rwashenguye benshi mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .