00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Oscar Pistorius ashobora guhura n’ababyeyi b’umukunzi we yishe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ugushyingo 2021 saa 08:39
Yasuwe :

Kugira ngo afungurwe by’agateganyo, Oscar Pistorius wamamaye mu mikino ngororamubiri y’abafite ubumuga agiye guhura n’ababyeyi ba Reeva Steenkamp, wahoze ari umukunzi we akaza guhamywa n’urukiko icyaha cyo kumwica.

Oscar Pistorius yahamijwe n’urukiko ko mu 2013 yishe umukobwa bakundana amurashe amasasu ane. Urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 13 n’amezi atanu.

Amategeko yo muri Afurika y’Epfo ateganya ko umuntu wakoze kimwe cya kabiri cy’igifungo cye ashobora kurekurwa by’agateganyo.

Ku cyaha cy’ubwicanyi ubu buryo bushoboka iyo nyiri ukugikora abanje kugirana ibiganiro n’umuryango yahemukiye.

Amakuru dukesha BBC avuga ko mu minsi iri imbere Oscar Pistorius azagirana ibiganiro n’ababyeyi ba Reeva Steenkamp kugira ngo abe yarekurwa by’agateganyo.

Urwego rushinzwe amagereza muri Afurika y’Epfo rwavuze ko rukiganira n’umuryango wa Reeva Steenkamp kugira ngo ube wagirana ibiganiro na Oscar Pistorius bishobora gutuma arekurwa.

Umunyamategeko w’umuryango wa Reeva Steenkamp yavuze ko biteguye kuganira na Oscar Pistorius ndetse yemeza ko nyina w’umukobwa yamubabariye.

Ati “June (nyina wa Reeva) yakunze kuvuga ko yababariye Oscar, ariko ibyo ntabwo bivuze ko atagomba kuryozwa ibyo yakoze, Barry (se wa Reeva) we aracyakomeretse ariko ni ibintu agomba kuzavuga mu gihe gikwiye, nubwo hashize igihe kinini ariko aracyafite ibikomere.”

Ntiharatangazwa igihe ibi biganiro bizahuza impande zombi bizabera.

Oscar Pistorius wamenyekanye cyane mu gusiganwa ku maguru mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga, yishe arashe Reeva Steenkamp ku munsi w’Abakundana tariki ya 24 Gashyantare 2013.

Gusa mu kwiregura kwe yakunze kuvuga ko yarashe Reeva atabigambiriye kuko yamwitiranyaga n’umugizi wa nabi umusanze mu bwogero.

Pistorius yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, amara umwe muri gereza ndetse mu Ugushyingo kwa 2015 yaje kurekurwa akomereza igifungo cye hanze akora imirimo nsimburagifungo.

Iki gihano yari yahawe cyaje kujurirwa n’abunganira umuryango wa Reeva Steenkamp bavugaga ko Pistorius yishe umukunzi we abigambiriye, maze akatirwa gufungwa imyaka 13 n’amezi atanu.

Kugira ngo Oscar Pistorius arekurwe by'agateganyo agomba kuganira n'ababyeyi b'uwahoze ari umukunzi we ashinjwa kwica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .