Perezida Donald Trump yasinye iteka rihagarika iyi nkunga, avuga ko ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bwashyizeho itegeko ribwemerera gutwara ubutaka bw’abazungu nta ngurane bahawe.
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yahise itangaza ko Amerika iri gukora icengezamatwara rigamije gusiga icyasha igihugu cyabo.
Ati “Duhangayikishijwe n’ibisa no gukwirakwiza ikinyoma n’icengezamatwara bigamije gusiga icyasha igihugu cyacu cy’ubukombe.”
France24 yanditse ko ubutaka bwinshi muri Afurika y’Epfo buri mu maboko y’abazungu kuva mu gihe cy’ubutegetsi bw’abakoloni no muri apartheid, mu gihe ubu Leta ishaka kubusaranganya n’abirabura.
Afurika y’Epfo yagaragaje ko itishimiye kumva iby’uko ishaka kwigarurira ubutaka bw’abaturage ku ngufu bivugwa n’abayobozi bakuru bafata ibyemezo muri Amerika.
Ku 7 Gashyantare, Trump amaze gusinya iteka rikuraho inkunga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola yatangaje ko ridaha agaciro amateka abanya-Afurika y’Epfo banyuzemo.
Yanenze ko iri teka riha ikaze abaturage ba Afurika y’Epfo bashaka guhungira muri Amerika kubera ingaruka z’iri tegeko nyamara hari abandi bimukira bari kwirukanwa.
Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa byateye utwatsi ibyo kwigarurira ubutaka bw’abaturage nta ngurane.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Amerika, Tammy Bruce, abinyujije kuri X yavuze ko “abahinzi bo muri Afurika y’Epfo n’izindi nzirakarengane zibasirwa biturutse ku ibara ry’uruhu bazahitamo kwimurirwa muri Amerika bazahabwa ikaze.”
Amerika ivuga ko izakomeza guharanira inyungu z’abantu bazaba bagizweho ingaruka n’itegeko ryo kwamburwa ubutaka badahawe ingurane cyangwa ibindi bikorwa bitihanganirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!