Afurika y’Epfo: Minisitiri yasabwe kwegura kubwo kujya kurega uwahoze ari umukunzi kuri Polisi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Kanama 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri wungirije w’imari muri Afurika y’Epfo, David Masondo yasabywe n’ishyaka riri ku butegetsi ANC kwegura kubwo kujyana uwahoze ari umukunzi we kuri Polisi amushinja kumutoteza.

Masondo ni umwe mu bari barahawe kwigira igihugu uko cyasohoka mu bibazo by’ubukungu byatewe na Coronavirus. Ni umwe kandi mu bahabwaga amahirwe yo gusimbura Minisitiri w’Imari uriho, Tito Mboweni.

Gusabwa kwegura kwa Masondo kwaturutse ku mwanzuro aherutse kujyana kuri Polisi arega uwari umukunzi we ko amutoteza we n’umuryango we.

Komite ishinzwe imyitwarire mu ishyaka yamwandikiye imumenyesha ko ibyo yakoze bigaragaza isura mbi y’ishyaka.

Masondo yafashe ubutumwa bwa WatsApp avuga ko uwahoze ari umukunzi we amwoherereza, abushyikiriza komite ngo nayo ibyirebere.

Yahise asaba imbabazi Komite ishinzwe imyitwarire ndetse asaba ko bamugirana inama y’uko azitwara muri icyo kibazo.

Reuters yatangaje ko iyo komite izicara igafata umwanzuro ku busabe bwe, byaba ngombwa ikagumishaho ubusabe bw’ishyaka bw’uko yegura.

Aramutse akomeje gusabwa kwegura, Masondo afite uburenganzira bwo kujurira.

Masondo yasabwe kwegura kubwo gusebya ishyaka ajya kurega umukunzi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .