Afurika y’Epfo: Minisitiri yaciwe amande azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Mata 2020 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Afurika y’Epfo, Stella Ndabeni-Abrahams yaciwe amande y’amarand 1000 (hafi ibihumbi 50 Frw) azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Perezida Cyril Ramaphosa yategetse ko Minisitiri Stella Ndabeni-Abrahams ahagarikwa mu gihe cy’amezi abiri, ukwezi kumwe akaba atazaguhemberwa nyuma yo gusakara kw’ifoto ye ari gusangira n’uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi wungirije.

Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu bwatangaje ko Minisitiri Stella Ndabeni-Abrahams yahanishijwe amande y’amarand 1000.

Stella Ndabeni-Abrahams yasabye imbabazi abaturage ba Afurika y’Epfo, kubw’amakosa yakoze.

Bivugwa ko gusaba imbabazi k’uwo mugore yabitegetswe na Perezida Ramaphosa nyuma yo kumwereka ko yababajwe n’imyitwarire ye mu gihe igihugu cyose kiri mu ngamba zo guhashya coronavirus.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Stella Ndabeni-Abrahams yananiwe kuguma mu rugo nk’uko byari byategetswe mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus, gusa ngo yabikoze atabigambiriye.

Stella Ndabeni-Abrahams yasabye imbabazi abaturage ba Afurika y’Epfo, kubw’amakosa yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .