Afurika y’Epfo: Julius Malema agiye kujyana mu nkiko umudepite umushinja gukubita umugore

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 20 Gashyantare 2020 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’ishyaka EFF ritavuga rumwe na Leta ya Afurika y’Epfo akaba n’umudepite, Julius Malema yatangaje ko we n’umugore we bagiye kujyana mu nkiko umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi wamushinje guhohotera umugore.

Umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi, ANC witwa Boy Mamabolo ashinjwa kuvuga ko Julius Malema ajya akubita umugore we.

Julius Malema n’umugore we babihakanye, bavuga ko uwo mudepite natisubiraho ngo asabe imbabazi bamujyana mu nkiko.

Mamabolo amaze kumenya ko ashobora kujyanwa mu nkiko yahise yandika kuri Twitter ati “Nta kibazo, tuzahurire mu rukiko.”

Icyakora urugaga rw’abagore rushamikiye ku ishyaka ANC rwahise rwamagana Mamabolo winjiye mu buzima bwite bwa Malema n’umugore we ntatange ibimenyetso, byongeye uwo mugore akaba atari umunyapolitiki.

Abanyamategeko ba Malema n’umugore we Mantoa Matlala, bavuze ko Mamabolo yanze gusaba imbabazi bityo ko bagiye kuregera indishyi z’akababaro zingana na miliyoni y’ama-rand akoreshwa muri Afurika y’Epfo, hafi ibihumbi 66 by’amadolari.

Malema yavuze ko kuva yashakana na Mantoa Matlala mu mwaka wa 2014 ataramukubita na rimwe kimwe n’abana be.

Malema n'umugore barifuza kujyana mu nkiko umudepite wavuze ko Malema ahohotera umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza