00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Uburwayi bwatumye Jacob Zuma wahoze ari Perezida atitaba urukiko

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Nzeri 2021 saa 01:44
Yasuwe :
0 0

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yananiwe kwitabira iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri mu mujyi wa Pietermaritzburg, kubera ko arembye.

Uyu mugabo yagombaga kwitaba urukiko ku byaha bya ruswa akurikiranyweho.

Umunyamategeko we yabwiye umucamanza ko Zuma adashobora kwitabira iburanisha kubera ko atamerewe neza, nkuko BBC yabitangaje.

Zuma akurikiranyweho ibyaha bya ruswa 16 bishingiye ku igurwa ry’intwaro byakozwe mu myaka ya 1990.

Zuma yahakanye ibyo byaha, avuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki. Uyu mugabo kandi asanzwe mu kindi gifungo cy’amezi 15 yahawe muri Nyakanga uyu mwaka kubwo kwanga kujya gutanga ubuhamya mu iperereza kuri ibyo byaha bya ruswa.

Aherutse kurekurwa n’urukiko by’agateganyo kubera uburwayi.

Zuma ntiyagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Kabiri kubera uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .