Afurika y’Epfo ishobora kuba igihugu cya mbere gikoze urukingo rwa Coronavirus muri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kanama 2020 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Afurika y’Epfo ishobora kuba igihugu cya mbere muri Afurika gikoze urukingo rwa Coronavirus, ni nyuma y’uko ikomeje urugendo rwo gusinya amasezerano azayifasha kurukora.

Nibiramuka bigezweho, bizongera uburyo bwo kugeza urukingo rwa Coronavirus ku mugabane wa Afurika udafite ubushobozi buhagije bwo kurukora.

Ihuriro rigamije ubufatanye mu kurwanya ibyorezo, rirateganya ko ikigo cyitwa Biovac Institute gifite icyicaro muri Cape Town muri Afurika y’Epfo, ari cyo cyakorerwamo urwo rukingo.

Iki kigo ni kimwe muri bike bifite ubushobozi bwo gufunga imiti n’inkingo mu bikoresho byabugenewe mu gihe cyose igerageza ryabyo ryaba rirangiye.

Umuyobozi Mukuru wa Biovac Institute, Morena Makhoana, yavuze ko ikigamijwe ari ubufatanye kandi niburamuka bugezweho bazabitangaza’.

Aya masezerano yo gukora urukingo, azatuma umugabane wa Afurika ujya ku rwego rumwe n’iyindi, aho imyinshi igeze mu cyiciro cyo kugeragereza ku bantu urukingo rwa Coronavirus.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu cyonyine cya Afurika kirimo gukorerwamo amagerageza menshi y’inkingo. Abantu 2000 barimo kugeragerezwaho urukingo rwakozwe na AstraZeneca na Kaminuza ya Oxford. Hari kandi na Novavax Inc yatangaje ko igiye gutangira icyiciro cya kabiri cy’igerageza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .