Polisi yatangaje ko impamvu y’iraswa rye itaramenyekana kuko igikomeje iperereza cyane ko yasanzwe yarasiwe mu modoka ye mu mpera z’icyumweru gishize.
Amashusho ya Camera z’umutekano agaragaza ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Pickup, yitambitse uwo mugabo ubwo yari ari kugenda, havamo umugabo wambaye imyenda y’umukara n’ibintu bimuhisha mu maso asatira imodoka y’uwishwe neza neza ku idirishya yari yicayeho.
Polisi yatangaje ko ibyo byabaye ku wa Gatandatu mu gitondo, Tariki ya 15 Gashyantare ahagana saa 10:00 ari na bwo uwo mugabo wari ufite imyaka 58 yishwe.
Kugeza ubu hari gushakishwa abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu.
Nubwo impamvu yaba yatumye yicwa itaramenyekana, bamwe mu bagize amatsinda y’abaharanira uburenganzira bw’abaryamana n’abo bahuje ibitsina bagaragaza ko bishobora kuba byaturutse ku rwango bafitiwe muri icyo gihugu.
Mu 1996 ni bwo uwo mu imamu yatangaje ko aryamana n’abantu bahuje ibitsina, aba uwa mbere ku Isi weruye ko afite iyo miterere ari umuyobozi w’umusigiti.
Ibyo byatumye umusigiti yayoboraga uba nk’ubuhungira ku bayisilamu baryamana n’abo bahuje ibitsina muri Afurika y’Epfo kuko yabakoreraga ubuvugizi ndetse akemera no kubashyingira.
Inama y’Abayisilamu ishinzwe ubutabera muri Afurika y’Epfo, yamaganye iby’urupfu rwa Imamu Muhsin Hendricks n’ibindi bikorwa by’urugomo bikorerwa abantu bagize umuryango w’abaryamana n’abo bahuje ibitsina muri icyo gihugu.
Yibukije ko nubwo yamaganye ibyo itemeranya n’imyemerere y’uwo mu Imamu.
Hari amakuru atangazwa ku mbuga nkoranyambaga ko Imamu Muhsin Hendricks, yarashwe agiye gushyigira abagore babiri biyemeje kubana nubwo bitaremezwa na Polisi yo muri icyo gihugu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!