Afurika y’Epfo: Hatangijwe sosiyete y’imodoka zizajya zitwara abagore n’abakobwa gusa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 18 witwa Asiphe Mkhefa wo mu mujyi wa Cape Town yatangije sosiyete itwara abantu mu modoka (Taxi Voiture) aho izajya ikorwamo n’abagore n’abakobwa gusa kandi igatwara ab’igitsinagore gusa.

Uyu mukobwa wiga mu mashuri yisumbuye mu gace ka Nyage muri Cape Town, yavuze ko yatangije iyo sosiyete na porogaramu y’ikoranabuhanga abashaka imodoka bazajya babisabiraho, agamije gufasha abagore kurwanya ihohoterwa bajyaga bakorerwa bari mu modoka rusange cyangwa mu zindi modoka zitwara abagenzi zitwawe n’abagabo.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu ku isi abagore bakorerwa ihohoterwa rikabije ndetse bagafatwa ku ngufu, ndetse haboneka imibare minini y’abagore bicwa.

Nko mu gace ka Nyaga, Asiphe Mkhefa akomokamo abagore 185 barishwe mu mezi atatu ashize.

Asiphe Mkhefa yavuze ko abagore bazajya bakorana mu gutwara abagenzi muri iyo sosiyete, bagomba kuba bafite imodoka zabo bashaka gutwara abagenzi, hanyuma bakiyandikisha bagahabwa ikoranabuhanga rizajya rituma babona abakiliya.

Ati “Nashakaga gushyiraho urubuga aho abagore n’abakobwa bumva batekanye. Nifuza ko bakora ingendo batekanye, badafite umutima uhagaze ko batagera mu rugo amahoro.”

Asiphe Mkhefa yavuze ko hari abagore n’abakobwa bategaga imodoka rusange, bakabasambanyirizamo cyangwa bakabayobya bakabajyana ahandi.

Ati “Inkuru nagiye numva z’abagore bagiye bashimutwa ubwo babaga babatwaye mu rugo cyangwa bagasagarirwa, nizo zatumye ntangiza iyi sosiyete.”

Abakobwa bambaye amajipo magufi muri Afurika y’Epfo bakunze gusererezwa n’abagabo babita indaya ndetse hari abari basigaye batinya gutega imodoka rusange cyangwa taxi ngo batibasirwa.

Umukiliya ushaka kugenda muri izo taxi za Asiphe Mkhefa, arabahamagara cyangwa akabandikira kuri Watsapp akabarangira amerekezo.

Asiphe Mkhefa yavuze ko bari gushaka uburyo no kwishyura byakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, bakabyagurira no mu yindi mijyi ya Afurika y’Epfo.

Asiphe Mkhefa yatangije sosiyete y'imodoka zitwara abagore nyuma yo kubona ihohoterwa ribibasira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .