Afurika y’Epfo: Gucuruza inzoga byahagaritswe mu guhangana na Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Afurika y’Epfo yongeye gushyiraho amabwiriza akakaye yo guhashya Coronavirus, arimo guhagarika igurishwa ry’inzoga.

Mu mabwiriza mashya yafashwe harimo kandi gushyiraho amasaha abaturage bagomba kuba baviriye mu mihanda ku mugoroba, no kwambara udupfukamunwa mu gihe cyose umuturage agiye hanze.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko kuba kugura no kugurisha inzoga bihagaritswe, bizavana igitutu ku nzego z’ubuzima.

Mu minsi ishize nabwo inzoga zari zabujijwe mu gihe cy’amezi atatu ariko ziza gukomorerwa. Kubuza icuruzwa ry’inzoga byari muri gahunda yo kugabanya umubare w’abakomereka n’abakora impanuka kubera gusinda, bagateza umuvundo mu bitaro.

Polisi n’izindi nzego zubahiriza amategeko zatangaje ko iryo buzwa ry’icuruzwa ry’inzoga ryafashije mu kugabanya ibyaha bikomoka ku businzi, nubwo abacuruza n’abenga inzoga bo batakaga ibihombo.

Aya mabwiriza mashya aje mu gihe ubwandu bwa Coronavirus muri icyo gihugu bumaze gusaga ibihumbi 260, ari nacyo gihugu kiza imbere mu kugira ubwandu bwinshi ku mugabane wa Afurika.

Abamaze guhitanwa na Coronavirus muri Afurika y’Epfo basaga 4000 ndetse Guverinoma ivuga ko bashobora kugera ku 50 000 mu mpera z’uyu mwaka.

Perezida Ramaphosa yategetse ko igihugu kijya mu bihe bidasanzwe kugeza tariki 15 Kanama 2020.

Gucuruza inzoga byabaye bihagaritswe muri Afurika y'Epfo kugira ngo inzego z'ubuzima zibashe guhangana na coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .