Mu ngendo ziva muri Afurika y’Epfo zerekeza mu Bwongereza, abagenzi bo muri Afurika y’Epfo mbere yo kwinjira mu ndege bahabwa urupapuro ruriho ibibazo bagomba gusubiza, mu gusuzuma ubumenyi bwabo muri Afrikaans.
Afurika y’Epfo ifite indimi zemewe 11 ariko benshi bavuga ko batazi Afrikaans kuko ari ururimi ruvugwa na bake kandi rukaba ari rwo rwari rwaragizwe itegeko ubwo icyo gihugu cyari kiyobowe na ba nyamuke b’abazungu mu myaka yo hambere.
Bamwe bagaragaje ko gutanga ikizamini muri urwo rurimi ari ukubibutsa ibibi by’ivanguraruhu rya apartheid nk’uko BBC yabitangaje.
Ryanair yo yisobanuye ivuga ko iryo bazwa itanga ari ingenzi mu gutahura abantu bagendera kuri pasiporo za Afurika y’Epfo z’impimbano kuko ari ingeso yeze muri iki gihe.
Urwo rupapuro basabwa kuzuza, Ryanair yatangaje ko uzajya ananirwa kurwuzuza azajya yangirwa gukora urugendo, agasubizwa amafaranga ye.
Nibura abanyafurika y’Epfo bangana na 13 % nibo bavuga Afrikaans nk’ururimi rwabo rwa mbere nk’uko ibarura ryakozwe mu 2011 ribigaragaza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!