00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: ANC yinjiye mu biganiro n’amashyaka atanu batavuga rumwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 June 2024 saa 09:50
Yasuwe :

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, ANC ryinjiye mu biganiro n’amashyaka agera kuri atanu batavuga rumwe, kugira ngo barebere hamwe uko bahuza bagashyiraho Guverinoma ihuriweho.

Ni nyuma y’amatora yabaye mu cyumweru gishize, yasize ishyaka ANC riri ku butegetsi guhera mu 1994, ritsinze ku majwi make, bwa mbere mu mateka yaryo.

ANC kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko ibiganiro byabaye ariko ko nta mwanzuro barageraho.

Umuvugizi wa ANC, Mahlengi Bhengu-Motsiri yavuze ko mu mashyaka baganiriye harimo DA ryaje ku mwanya wa kabiri na EFF rya Julius Malema ndetse n’andi mashyaka mato mato.

Bhengu yavuze ko banagerageje kuganira n’ishyaka MK rya Jacob Zuma wahoze ari Perezida ariko abariyobora bakanga kwitaba.

Yavuze ko mu gihe amashyaka manini yakwanga kwihuza na ANC, iryo shyaka ryiteguye kwifatanya n’amashyaka mato cyangwa se rikareka hakayobora ihuriro ry’andi mashyaka ryo rikajya mu batavuga rumwe na Leta.

ANC yatsindiye imyanya 159 kuri 400 igize Inteko Ishinga Amategeko. Yakurikiwe n’ishyaka DA ryagize imyanya 87, ishyaka MK rigira imyanya 58 mu gihe EFF yagize imyanya 39.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .