00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Ambasaderi wirukanywe muri Amerika yatashye, avuga ko ntacyo yicuza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 March 2025 saa 02:37
Yasuwe :

Ebrahim Rasool wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akirukanwa ashinjwa ivangura no kwanga Perezida Donald Trump yageze mu gihugu cye, atangaza ko ntacyo yicuza.

Uyu mugabo wageze iwabo akakirwa n’amagana y’abaturage ku Cyumweru, tariki 23 Werurwe 2025, yavuze ko adatashye ku bushake bwe ariko nta kibazo kirimo.

Ati “Ntabwo yari amahitamo yanjye kugaruka mu rugo, ariko ntashye ntacyo nicuza.”

Umubano hagati ya Amerika na Afurika y’Epfo watangiye kuzamo igitotsi nyuma y’uko hatowe itegeko riha Leta ububasha bwo gutwara ubutaka bw’abazungu nta ngurane ibahaye, mu gihe bugiye gukoreshwa inyungu rusange.

Perezida wa Amerika, Donald Trump yahise atangaza ko Afurika y’Epfo ifite ibibazo bikomeye mu butegetsi bwayo, bidateye kabiri ahita ahagarika inkunga zose igihugu cye cyahaga Afurika y’Epfo.

Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, aherutse gutangaza ko Ebrahim Rasool yirukanwe nyuma yo kuvuga ko gahunda ya Trump yo kugarura ishema n’igitinyiro bya Amerika ihatse ibikorwa bigamije gusumbanya Abanyamerika b’ingeri zitandukanye.

Ebrahim Rasool uri mu barwanyije politike y’ivangura ya apartheid yasobanuye ko yabwiraga inshabwenge z’abanyapolitike bo muri Afurika y’Epfo n’abandi ko uburyo bwa kera bwo kubana na Amerika butakigezweho.

Ati “Keretse duhinduye uburyo tuganira na Amerika, uburyo dufata Amerika kuko ntikiri nk’imwe ya Obama, n’iya Clinton. Ni Amerika itandukanye bityo tugomba guhindura ururimi tuganiramo mu buryo bw’ibyo dukorana kandi tugakoresha imvugo zishobora kumvwa n’abantu bamaze kwiyemeza kujya mu ruhande rw’abazungu bo muri Afurika y’Epfo.”

Trump yamaze kwemerera abazungu b’abahinzi babaga muri Afurika y’Epfo kujya gutura muri Amerika.

Ebrahim Rasool wari ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Amerika yakiriwe n'amagana y'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .