Afurika y’Epfo: Amashuri akorerwamo imihango irimo gusiramura yahagaritswe

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 21 Ukuboza 2019 saa 01:01
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo, bwahagaritse amashuri menshi akorerwamo imihango irimo gusiramura, aho abana b’abahungu benshi basize ubuzima mu muhango wo gusiramura.

Komisiyo y’igihugu y’amadini n’umuco, yavuze ko aya mashuri ari mu duce dutandukanye two mu Burasirazuba bwa Cape azahagarikwa mu gihe cy’umwaka wose. Amashuri yahagaritswe agera kuri 20.

Abajyanwa muri aya mashuri ari bakuru, bamara ibyumweru mu misozi mu buryo bwo kubaho bugoye.

Umuhango wo gusiramura ukorwa muri Kamena no mu Ukuboza kuko ari cyo gihe abana baba bari mu biruhuko, aho bamara ukwezi bakorerwaho imihango itandukanye iri mu muco wo muri tumwe mu duce twa Afurika y’Epfo.

Uyu muhango gakondo uzwi ku izina rya Ukwaluka, ufatwa nk’umuhango w’ingenzi ufasha abana b’abahungu kuva mu bugimbi bajya mu busore.

Uyu muhango ukorerwa ahanini abo mu miryango minini cyane y’aba-Xhosa n’aba-Ndebelle.

Buri mwaka, abana 10 b’abahungu bari hagati y’imyaka 15-17, ni bo bapfa igihe bajyanwe ahantu hatagerwa n’abandi kugira ngo bigishwe uko bagomba kuba abagabo b’ukuri muri sosiyete, gusa ibikorerwa aho hantu bigirwa ibanga.

Amashuri abana bajyamo bagakorerwaho imihango irimo gusiramurwa yahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .