Afurika y’Epfo: Abiga mu mwaka usoza amashuri yisumbuye basubiye ku bigo byabo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Kanama 2020 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye muri Afurika y’Epfo basubukuye amasomo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’icyumweru bari mu kiruhuko.

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Cyril Ramaphosa yategetse ko amashuri yose afungwa kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Ramaphosa yasezeranyije ko ayo mashuri azongera gufungurwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu.

Abahereweho basubira ku ishuri ni abiga mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, bakazakurikirwa n’abiga mu mwaka wa nyuma w’amashuri abanza tariki 10 Kanama. Ni mu gihe abandi banyeshuri bazasubukura amasomo tariki 24 Kanama.

Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu yatangarije Televiziyo eNCA ko icyo kiruhuko abanyeshuri bari bamazemo iminsi cyabafashije gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo.

Muri Afurika y’Epfo abasaga ibihumbi 500 bamaze kwandura coronavirus, kikaba aricyo gihugu gifite ubwandu bwinshi muri Afurika.

Abiga mu mashuri yisumbuye basabwe gusubira ku ishuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .