Ku wa 25 Gashyantare 2025, abavuganira abazungu bo muri Afurika y’Epfo basabye Amerika gufatira ibihano abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi rya ANC.
Umuyobozi muri AfriForum, Kallie Kriel, yatangaje ko ibiganiro byabo n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Amerika byatewe nuko Guverinoma ya Afurika y’Epfo yanze kubakemurira ikibazo.
AfriForum yahamije ko yasanze ibibazo biri muri Afurika y’Epfo bizwi muri White House, ndetse itegeko Leta yashyizeho riyemerera gutwara ubutaka mu nyungu rusange cyangwa aho isanze ari ngombwa nta ngurane nyirabwo ahawe ribangamiye uburenganzira ntayegayezwa ku mutungo.
Uru rugendo rwavugishije Abanya-Afurika y’Epfo ku mbuga nkoranyambaga aho bavuze ko babifata nk’ubugambanyi, kuko bagiye gushaka ibisubizo bya politike y’imbere mu gihugu ku banyamahanga.
Depite Carl Nieahaus wo mu Ishyaka Economic Freedom Fighters (EFF) rya Julius Malema, yasabye ko igihe bagaruka muri Afurika y’Epfo bahita bafungwa kubera ubugambanyi.
Ati “Bose bakwiriye guhita bafungwa kubera ubugambanyi, kubera ko barengereye rwose.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!