Afurika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Leta basabye ko abaturage basubizwa muri Guma mu Rugo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Afurika y’Epfo, Economic Freedom Fighters (EFF) ryasabye Guverinoma gusubiza abaturage mu ngo kuko umubare w’abandura coronavirus ukomeje kwiyongera.

Iryo shyaka ryatangaje ko uburyo bwonyine bwo gusubiza ibintu ku murongo no kubasha guhangana n’icyo cyorezo, ari ugusubiza abaturage mu ngo.

Mu itangazo iryo shyaka ryagize riti “Uko wasaba guhana intera kose, uko wabasaba kwambara udupfukamunwa kose, nta cyafasha mu kugabanya ubwiyongere bw’abandura n’abapfa. Uburyo bwonyine buzafasha ni ukuguma mu rugo.”

EFF yatangaje ko inzego z’ubuzima zizabasha guhangana n’icyo cyorezo niziramuka zisubije abantu mu rugo, zigatangira bundi bushya gushyiraho ingamba zo kwirinda no kugenzura ubwandu.

Umubare w’abamaze kwandura coronavirus ugeze ku 151 209mu guhe abamze gupfa ari 2 657.

Umubare w'abandura coronavirus ukomeje kwiyongera muri Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .