Afurika y’Epfo: Abatavuga rumwe na Leta banenze umwanzuro wo kubuza icuruzwa ry’inzoga n’itabi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Gicurasi 2020 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Abatavuga rumwe na Leta ya Afurika y’Epfo banenze ingamba Leta yafashe mu guhangana na coronavirus zirimo kubuza abaturage kunywa inzoga n’itabi.

Bavuze ko izo ngamba ntacyo zimaze ahubwo ari ugutoteza abaturage muri iki gihe basabwe kuguma mu ngo zabo hirindwa coronavirus.

Umuyobozi w’Ishyaka Democratic Alliance John Steenkamp yavuze ko kubuza icuruzwa ry’inzoga n’itabi biri guhombya Leta miliyoni z’imisoro yakabaye ibona, ahubwo amafaranga akajya mu ntoki z’abanyabyaha bari gucuruza inzoga n’itabi mu buryo bwa magendu.

Hashize ibyumweru bitandatu abaturage ba Afurika y’Epfo basabwe kuguma mu ngo hirindwa coronavirus. Guhera icyo gihe gucuruza inzoga cyangwa itabi byarahagaritswe.

Leta yafashe umwanzuro wo gufunga utubari n’ahacururizwa itabi mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora guterwa n’inzoga bigatuma abarwayi baba benshi kwa muganga kandi icyihutirwa ari ukwita ku barwayi ba coronavirus.

BBC yatangaje ko nubwo gucuruza inzoga bitemewe, hari abatangiye kuzicuruza binyuranyije n’amategeko. Hari n’aho utubari tw’inzoga twagiye twigabizwa n’abaturage bakajya kwibamo inzoga.

Urwego rw’abacuruza inzoga basabye Guverinoma ya Afurika y’Epfo guca inkoni izamba, amabwiriza akoroshywa kugira ngo bacuruze.

Abatavuga rumwe na Leta ya Afurika y'Epfo basabye Leta gukomorera abacuruzi b'inzoga n'itabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .