Mu hibasiwe cyane harimo Umujyi wa Dublin uherereye ku cyambu, ukaba ari nawo munini muri KwaZulu- Natal.
Ubwikorezi bw’ibicuruzwa binyura kuri icyo cyamba bwahagaritswe mu gihe hari imizigo yarengewe n’amazi.
Iyi myuzure imaze no kwangiza imihanda myinshi, inzu zo guturamo n’ibitaro ku buryo imodoka n’ibindi byinshi biri kugaragara bireremba hejuru y’amazi yuzuye mu bice bitandukanye.
Abaturage basabwe kwirinda ingendo izari zo zose mu gihe byitezwe ko imvura ikomeza kwiyongera, bikaba byongera ibyago byo kuzamuka k’umubare w’ibyangirika.
Ingabo za Afurika y’Epfo zoherejwe muri iyi ntara kugira ngo zifashe mu bikorwa byo gutabara abaturage barimo n’abanyeshuri baheze mu duce twibasiwe n’imyuzure.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, umuyobozi wa Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iyi myuzure.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!