Inzego z’ubutabazi zatangaje ko abayoboke b’idini 33 ari bo bari bateraniye hamwe ku nkombe z’umugezi mu mubatizo ku wa 3 Ukuboza 2022. Mu gihe umuhango wari utarangira umugezi wuzuye bitunguranye utwara bamwe muri bo.
Nyuma yo gutora imirambo y’abantu babiri ku wa Gatandatu, kuri iki Cyumweru habonetse indi 12 nk’uko Robert Mulaudzi, Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubutabazi mu Mujyi wa Johannesburg, yabibwiye abanyamakuru.
Umwe mu bari bitabiriye uyu muhango yavuze ko yabashije kurokora abantu batanu akabakura mu mugezi ubwo wari umaze kubatwara ubagejeje muri metero 100.
Muri Kamena, abandi bantu bane batwawe n’uyu mugezi bari mu mubatizo mu Ntara ya Limpopo. Kuri Pasika uyu mwaka ishami rishinzwe amazi, isuku n’isukura ryari ryihanagirije abantu bakorera imihango yo kubatiza mu migezi by’umwihariko yu mugezi bizwi ko ukunze kuzura mu gihe cy’imvura nyinshi muri Afurika y’Epfo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!