00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Abamaze kwicwa n’umwuzure barenze 440

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 April 2022 saa 06:51
Yasuwe :

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yemeje ko abantu 443 bamaze kwicwa n’inkangu n’imyuzure ndetse hari ubwoba ko abantu bapfa bashobora kwiyongera.

Imivu n’imyuzure bimaze gusenya inzu nyinshi mu mijyi ya Durban na KwaZulu-Natal no mu bice bihegereye ndetse yasenye imihanda, ibitaro n’inzu nyinshi ku buryo hari n’abantu bazihezemo.

Durban ituwe n’abantu babarirwa muri miliyoni 3.5 iri mu bihe bikomeye, gusa Ikigo gishinzwe Iteganyagihe cyatangaje ko imvura yatangiye gucogora.

Umuyobozi w’icyo kigo, Puseletso Mofokeng, yabwiye AFP ati "Imvura iraza gucogora kurushaho kugeza ku wa Gatatu."

Guverinoma ya Afurika y’Epfo iheruka gutangaza amafaranga agera muri miliyari imwe y’ama-rand akoreshwa muri Afurika y’Epfo (miliyoni 68$) mu bikorwa by’ubutabazi.

Iyi myuzure yangije byinshi muri Durban na KwaZulu Natal
Ubuzima bwa benshi buri mu kaga kubera imvura imaze iminsi igwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .