00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusaruro ungana na 30% uva mu buhinzi muri Afurika upfa ubusa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 January 2025 saa 12:41
Yasuwe :

Komiseri mu muryango wa Afurika yunze ubumwe ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi, icyaro, ibikomoka mu mazi n’ibidukikije, Josefa Leonel Correia Sacko, yatangaje ko umusaruro ungana na 30% uva mu buhinzi kuri uyu mugabane wangirikira mu mirima.

Mu nama nyafurika yo guteza imbere ubuhinzi iherutse kubera muri Uganda, Josefa yasobanuye ko gupfa ubusa k’uyu musaruro guterwa no kubura kw’ibikorwaremezo byifashishwa mu kuwugeza ku masoko no kutagira ububiko bukwiye bwawo.

Yagize ati “Umusaruro w’abahinzi n’aborozi ugera kuri 30% upfira mu mirima bitewe no kubura ibikorwaremezo n’aho kuwubika.”

Josefa yatangaje ko iyi ari imwe mu mbogamizi zatumye umugabane wa Afurika utagera ku ntego wihaye yo kugera ku manota 7,8/10 yo kugabanya inzara. Ibihugu 18 byonyine muri 54 bigize uyu mugabane ni byagize amanota 5/10 kuzamura.

Ati “Nubwo ibihugu byateye intambwe, byananiwe kugera ku muhigo wa 7,8/10 mu kurandura inzara. Ibihugu bigera kuri 18 byagize amanota ari hejuru y’atanu.”

Yasobanuye ko ubwo ibihugu bya Afurika byahuriraga mu nama yiga ku buhinzi yabereye i Maputo muri Mozambique mu 2003, byemeranyije kugenera uru rwego byibura 10% by’ingengo y’imari, gusa ntibyakozwe.

Izindi mbogamizi zagaragajwe zabaye mu kurwanya inzara harimo indwara z’ibyorezo nka Covid-19 ndetse n’ibiza bikomeye birimo imyuzure ndetse n’amapfa.

Josefa yagaragake ko Afurika itageze ku muhigo wo kurwanya inzara bitewe n'ibibazo birimo kubura ibikorwaremezo bitwara umusaruro w'ubuhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .