BBC yatangaje ko hari indi nyandiko yashyizwe hanze n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) gisaba ibihugu 20 bikize ku Isi kongerera igihe cyo kwishyura amadeni ibihugu bya Afurika bibifitiye kugira ngo bibone ubushobozi bwo kugura inkingo n’ibindi bizafasha mu guhashya Coronavirus.
IMF yasabye ko ibihugu bikennye byakongererwa umwaka kugira ngo bisubukure kwishyura amadeni, kugira ngo imbaraga zabyo zose zishyirwe mu ngamba zo guhashya icyorezo.
Banki y’Isi na IMF muri iki cyumweru bifite inama zigamije kurebera hamwe uburyo inkingo za Coronavirus zagezwa kuri bose, uko ubukungu bwahungabanye bwazahurwa n’ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Imibare y’Ikigo cya Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, Africa CDC, igaragaza ko abasaga miliyono 4.2 muri Afurika aribo bamaze kwandura Covid-19, barimo ibihumbi 114 byahitanywe nayo. Abasaga miliyoni 3.8 bamaze kuyikira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!