AfDB yatangije ikigega cya miliyari $10 cyo gufasha Afurika guhangana na Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 9 Mata 2020 saa 04:08
Yasuwe :
0 0

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko yashyizeho ikigega cya miliyari $10, kigamije gufasha ibihugu binyamuryango by’iyi banki mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Perezida wa AfDB, Dr Akinwumi Adesina, yavuze ko ari amafaranga ashobra kunganira ibihugu bya Afurika bikomeje guhura n’ombogamizi mu ngengo y’imari.

Yagize ati “Afurika irimo guhura n’ibibazo bitandukanye by’ingengo y’imari igenewe guhangana n’iki cyorezo. Banki Nyafurika Itsura Amajyambere irimo gushyira imbaraga zose zishoboka mu gufasha Afurika muri iki gihe gikomeye. Tugomba kurengera ubuzima. Iki kigega kizafasha ibihugu bya Afurika mu kwihutisha ingamba byafashe zo gukumira ikwirakwira ryihuse rya COVID-19,"

Icyo kigega kirimo amafaranga azatangwa mu buryo bw’inguzanyo zihendutse kandi z’igihe kirekire ahanini zizaba zigenewe ibihugu, hakabamo na miliyari $1.35 zishobora gushyirwa mu bikorwa by’abikorera kuri uyu mugabane.

AfDB ikomeje gushaka ubushobozi bwo gushora mu bikorwa byo guhangana na Coronavirus, aho mu byumweru bibiri bishize yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari $3 zigenewe gushyirwa mu bikorwa byo guhangana n’ingaruka za CoViD-19.

Ni mu gihe kandi muri icyo cyumweru, inama y’ubutegetsi y’iyi banki yemeje impano ya miliyari $2 igenewe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, mu bikorwa byaryo kuri uyu mugabane.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus muri Afurika ni 11.424, mu gihe abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari 572.

Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .